UBURAKARI KU ITABARO, IMVANO Y’URUGAMBA MUSENYERI BIRINDABAGABO YATANGIJE KU BIYOBYABWENGE
Hari ku wa Mbere tariki 25 Ukuboza 2006 ubwo ibihumbi by’abakirisitu hirya no hino mu Rwanda bari mu nsengero no muri za Kiliziya, bizihiza ivuka rya Yesu/Yezu mu byishimo ngarukamwaka bya Noheli. Mu Karere ka Kayonza, muri Diyosezi ya Gahini mu Itorero Angilikani ry’u Rwanda naho ibintu byari bimeze neza, Musenyeri Alexis Birindabagabo n’abakirisitu bishimiye …