UBURAKARI KU ITABARO, IMVANO Y’URUGAMBA MUSENYERI BIRINDABAGABO YATANGIJE KU BIYOBYABWENGE

Hari ku wa Mbere tariki 25 Ukuboza 2006 ubwo ibihumbi by’abakirisitu hirya no hino mu Rwanda bari mu nsengero no muri za Kiliziya, bizihiza ivuka rya Yesu/Yezu mu byishimo ngarukamwaka bya Noheli.

Mu Karere ka Kayonza, muri Diyosezi ya Gahini mu Itorero Angilikani ry’u Rwanda naho ibintu byari bimeze neza, Musenyeri Alexis Birindabagabo n’abakirisitu bishimiye ko umwana w’Imana yabavukiye.

Ku rundi ruhande, Rwagitima mu Karere ka Gatsibo bari mu gahinda nyuma y’uko umusore umwe wigaga mu mashuri yisumbuye, yishwe na bagenzi be kuri uwo munsi wa Noheli.

Abageze mu nzu uwo musore yiciwemo na bagenzi be, basanzemo ibiyobyabwenge birimo urumogi n’ibindi abo basore bari biriwe basangira.

Musenyeri Bilindabagabo bamubwiye iyo nkuru y’incamugongo, bamusabye kujya kwifatanya n’abasigaye no guherekeza uwatashye.

Mu kiganiro ni IGIHE, Bilindabagabo yavuze ko ibyo bintu byamuteye ‘umujinya’ agatangiza intambara n’ubu itararangira, yo guca ibiyobyabwenge mu Rwanda, rukaba igihugu cya mbere mu mateka giciye ibiyobyabwenge ku butaka bwacyo.

Ati “Icyanteye umujinya cyane, twari twiriwe mu byishimo bya Noheli, reba rero wiriwe mu buzima bwo kuvuka bakakubwira iby’urupfu. Nagezeyo ndebye ukuntu umuryango we ubabaye, ndebye n’ukuntu imiryango ya bariya bana bamwishe bagiye kujya mu gihome nayo ibabaye, navuye Rwagitima mbabaye cyane.

Mu Ukuboza 2017, Minisiteri y’Urubyiruko yatangaje ko urubyiruko rusaga ibihumbi 16 mu Rwanda rukoresha ibiyobyabwenge, abantu bakuru babikoresha batabariwemo.

Musenyeri Bilindabagabo amaze umwaka urenga ari mu kiruhuko cy’izabukuru nyuma y’imyaka 23 ayobora Diyosezi ya Gahini.

Nubwo yagiye mu kiruhuko cyizabukuru yakomeje ibikorwa byo kurwanya ibiyobyabwenge ariko avugurura uburyo yabikoragamo, byanatumye mu mpera za 2019, asohora igitabo ‘Goliyati Araguye’, gikubiyemo inzira yo kurwanya ibiyobyabwenge.

IGIHE yamusanze ku Kacyiru ku cyicaro cy’Umuryango Moucecore yashinze mu 1992, ufasha abaturage mu ngeri zitandukanye. Aganira ni IGIHE, yabwiye umunyamakuru ko intambara y’ibiyobyabwenge yatangije nta wushobora kumwumvisha ko bidashoboka.  

Ati “N’u Rwanda dushobora kuba igihangange, tukaba Dawidi tukica Goliyati. No mu gitabo nanditse ko nemera ko guca ibiyobyabwenge mu Rwanda bishoboka, mvuga n’impamvu bishoboka.”

 

Urugamba Bilindabagabo amazemo imyaka 14 yemeza ko azarutsinda nashyigikirwa na buri wese.
Musenyeri Bilindabagabo avuga ko amahirwe u Rwanda rugifite ari uko abacuruza ibiyobyabwenge batararusha imbaraga Leta nk’uko bimwe mu bihugu byo hanze bimeze, gusa ngo bidafatiwe hasi hari igihe kubica byazagorana.

Ati “Ni nayo mpamvu mvuga ko iki ari cyo gihe cyo guca ibiyobyabwenge kuko ntawe uzi, ngo bucya bucyana ayandi. Uko ba bantu bagenda babona amafaranga, niko bagenda bagira imbaraga, niko bayatangamo ruswa , niko bagenda bagira abandi bigarurira hirya no hino, bakazagera aho bacengera mu nzego zose.”

Ubushakashatsi bwigeze gukorwa na Minisiteri y’Urubyiruko ifatanyije n’Ishami rya Kaminuza y’u Rwanda ryigisha ubuvuzi, bwerekanye ko 52.5 % by’urubyiruko rukoresha nibura ikiyobyabwenge rimwe mu buzima bwarwo.

Bwagaragaje ko nibura umuntu umwe muri 13 mu Rwanda aba yarabaye imbata y’inzoga, umwe muri 20 yabaye imbata y’uburozi bwa nicotine (buba mu itabi), naho umwe muri 40 aba yarabaye imbata y’urumogi.

Ni imibare itagaragaza cyane abanywi b’ibindi biyobyabwenge byeze mu Rwanda kuri ubu nka Héroïne kuko bwakozwe mu 2012.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *